Uko wahagera

Mudacumura Wayoboraga Ingabo za FDLR-FOCA Yiciwe muri Congo


Sylvestre Mudacumura
Sylvestre Mudacumura

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aremeza ko Generali Sylvestre Mudacumura wari umukuru w’ingabo z’umutwe w’inyeshyamba za FDLR-FOCA yaraye yishwe.

General Richard Kasonga, umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC), yatangarije Ijwi ry’Amerika ko Mudacumura yaguye mu gitero cyagabwe mu gace ka Bwito mu karere ka Rutshuru.

Yagize ati: "Ingabo zacu zakoze igitero zimaze guhabwa amakuru, zimenya aho ari, maze zimugabagaho igitero, kandi zihita zimwivugana”.

Yavuze kandi ko bamwe mu basirikare bari kumwe na Mudacumura bishwe abandi barakomereka. Abinyujije ku rubuga rwa Tweeter rwa FARDC yanditse ati: “Iyicwa rya Slyvestre Mudacumura ribaye nk’ubutumwa bwohererejwe izindi nyeshyamba”.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Gen. Kasonga yahamagariye indi mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa Congo gushyira intwaro hasi, bitaha ibyo, ati “bazabona ishyano nk’iryagwiririye Sylvestre Mudacumura”.

Ku ruhande rw'u Rwanda, rurasanga urupfu rwa Mudacumura ari intambwe itewe mu guhashya imitwe ihungabanya umutekano mu karere.

Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'ububanyi n'amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagize ati "Ni inkuru nziza ku mahoro n'umutekano muri Congo n'akarere. Bikaba na gihamya y'uko ubutegetsi bushya muri Kongo bufite ubushake bwo kurandura imitwe iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo."

Generali Syvestre Mudacumura yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha byibasira inyokomuntu byakorewe mu burasurazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Yari amaze imyaka 25 ariho arwanira ayoboye inyeshyamba za FDLR-FOCA, zitemera gutaha mu Rwanda ku bwende bwazo. Yavugaga ko we n’ingabo ze kimwe n’imiryango yabo, bazataha ku ruhembe rw’umuheto.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG