Uko wahagera

Musenyeri Misago Yashyinguwe muri Katedrali ya Gikongoro


Abamuzi, nka Padiri Fawusitini Nyombayire wo muri paruwasi Nyagahanga, bavuga ko ari umuntu w'umuhanga ku buryo budasanzwe kandi wiyoroshya.

Mu Rwanda, Kiliziya Gatolika iri mu cyunamo. Uwari umwepiskopi wa diyosezi gatolika ya Gikongoro Musenyeri Augustini Misago yashyinguwe kuwa kane taliki ya 15 y’ukwa gatatu mu mwaka wa 2012 muri Katedrali ya Gikongoro. Nyakwigendera yitabye Imana ku buryo butunguranye taliki ya 12 y’ukwa gatatu uyu mwaka wa 2012.

Nk’uko abafashe amagambo mu mihango yo kumushyingura babigarutseho, itabaruka rya Musenyeri Misago ni igihombo ndagereranwa kuri Kiliziya gatolika y’u Rwanda. Umwepisikopi wa diyosezi ya Byumba Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita wiganye na Nyakwigendera kuva mu gihe cy’Ubwami kugeza hafi ku ndunduro ya Republika ya mbere mu Rwanda, yemeza ko Mgr. Misago yari umuhanga w’umwihariko.

Abamuzi aho avuka muri paruwasi ya Nyagahanga, nka Padiri Fawusitini Nyombayire, bavuga ko ari umuntu w'umunyabwenge bihebuje, wiyoroshya. Ku bakirisitu ba diyosezi ya Gikongoro yabereye umushumba kuba ishingwa muri 1992, bamubonaga nk’umuntu w’intwari kandi ugira impuhwe zidasanzwe.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, turagaruka ku mibereho, ku mikorere ndetse no ku murage bya Nyakwigendera Musenyeri Augusitini Misago. Mwagiteguriwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi uri I Washington D.C.

N'undi wese waba yifuza kugira icyo atubwira kuri Nyakwigendera Musenyeri Augusitini Misago yatwandikira kuri aderesi: radioyacu@gmail.com

XS
SM
MD
LG