I Kigali mu Rwanda hatangiye imurikagurisha ry’ubucuruzi mpuzamahanga ku nshuro ya 24. Iryo murikagurisha rirahuza u Rwanda n’ibindi bihugu byaturutse hirya no hino.
Gusa hari abariteraniyemo bafite impungenge ko bazahura n'ibihombo kubera icyorezo cya COVID-19.
Ubutegetsi bwo mu Rwanda bwo buravuga ko ahubwo busanga hazabonekamo itandukaniro rifatika ugereranije n'andi yaribanjirije.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iby'iri murikagurisha.
Facebook Forum