Mu Rwanda urubanza ruburanishwamo Rusesabagina Paul na bagenzi be rwakomeje kuri uyu wa kane abaregwa ari bo bafite ijambo ryo kwiregura, nyuma yaho ubushinjacyaha busoreje kubashinja bose uko ari 21.
Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” na Koloneli Nizeyimana Marc wahoze mu ngabo za FLN, ni bo bireguye kuri uyu wa kane.
Bombi uko ari babiri bemeye ko babaye mu mutwe w’ingabo wa FLN ariko bavuga ko batari bazi ko ari umutwe w’iterabwoba. Ubushinjacyaha buvuga ko abireguye uyu munsi bagomba kuryozwa ibikorwa birimo ubwicanyi byakozwe n’abarwanyi ba FLN kubera ko bari mu nzego z’ubuyobozi z'uwo mutwe.
Cyakora abireguye uyu munsi, bakavuga ko ubushinjacyaha bukwiye kugaragaza uruhare rwabo rutaziguye naho abakoze ibyaha bakabiryozwa ku giti cyabo.
Buri wese yahawe umwanya wo gusobanura kubyo ashinjwa n’ubushinjacyaha.
Nsengimana Herman aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Nsengimana avuga ko yinjiye muri FLN mu mwaka wa 2018, yinjijwemo na Nsabimana Callixte Sankara bari baziranye, nyuma y’umwaka umwe akaza kugirwa umuvugizi wa FLN. Nsengimana Herman yavuze ko n'ubwo yabaye umuvugizi wa FLN ibyo yavugaga byose yabaga yabihawe n’abamukuriye, we agasabwa kubitangaza gusa.
Nsengimana yavuze ko nta hantu yahuriraga n’abayobozi ba FLN ndetse ko na Rusesabagina atigeze amubona cyangwa ngo amuvugishe kuko we n’abaperezida bagenzi be bagiraga inama bahuriragamo abandi batazi. Mu magambo ye yagize ati: “Ntibashakaga ko ibintu byabo bimenywa na bose. Njye nari umuntu usanzwe, ntaho nahuriye na Rusesabagina ndetse nta nimero ye ya telefoni nari mfite". Yavuze ko yumvise ko FLN ari umutwe w’iterabwoba ubwo yagezwaga mu Bugenzacyaha.
Uwunganira Nsengimana Hermana Me Rugero Jean asobanura ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, uwo yunganira akurikiranyweho, yavuze ko amasezerano yabaye mu kurema MRCD, biterekana uruhare na rumwe rwe.
Ati “Ntaho byerekana ko Nsengimana yabaye umunyamuryango wayo. Turagaragaza ko inyandiko zerekana abanyamuryango b’uyu mutwe nta Nsengimana urimo. Yasabye ko urukiko rwazemeza ko uwo yunganira atigeze aba mu mutwe wa MRCD.
Umusirikare wari ufite ipeti rya Koloneli Nizeyimana Marc ni we wabaye uwa kabiri wireguye kuri uyu wa kane. We Ashinjwa ibyaha icyenda, akaba yarafatiwe mu ngabo za FLN afite ipeti rya Koloneli. Nizeyimana na we ahakana ibyaha ahubwo akaba asanga atarakwiye kuba afunzwe. Yavuze ko itegeko riteganya ko abahoze mu bacengezi batagezwa mu bucamanza, ahubwo bajyanwa mu ngando, bazisoza bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ibyaha akurikiranweho birimo ibyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, iby’ubwicanyi bwabereye Nyabimata n’ibyo gusahura abaturage byose arabihakana. Koloneli Nizeyimana yavuze ko nta gikorwa cy’iterabwoba yakoreye ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ubwa Congo.
Ati “Sinigeze ntanga amabwiriza muri ibyo bikorwa by’iterabwoba kugeza ngejejwe mu Rwanda, nibwo namenye ko FLN ari umutwe w’iterabwoba. Koloneli Nizeyimana Marc yavuze ko icyaha cya cy’Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba ashinjwa, nacyo atakemera
Nizeyimana yavuze ko icyaha ari gatozi ku buryo abagabye ibitero muri Nyabimata n’ababishyigikiye babibazwa, ndetse n’abibye abaturage. Yavuze ko atemera icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Nyuma yo kwisobanura ko aba baregwa babiri, hasigaye urutonde rw’abaregwa 18 kuko Sankara yamaze kwiregura, naho Rusesabagina we yavuze ko atazongera kwitabira urubanza.
Facebook Forum