Mu Rwanda, abofosiye bane bo mu rwego rwa jenerali n’umukolonel bahagaritswe ku kazi bafungishwa ijisho kuva taliki ya 17 y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2012.
Abo barimo liyetona jenerali Fred Ibingira wari ushinzwe umutwe w’inkeragutabara, Brigadier Jenerali Richard Rutatina wari ushinzwe urwego rw’ubutasi bwa gisilikari, Brigadier Jeneral Wilson Gumisiriza, wari ushinzwe ubuyobobi bw’ingabo mu ntara y’uburengerazuba ndetse na colonel Dan Munyuza, wari ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu.
Guhagarikwa kwabo no gufungishwa ijisho byemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Kolonel Yozefu Nzabamwita. Yaganiriye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi.
Mu bandi bavuganye na Etienne Karekezi harimo umwavoka w’umunyarwanda uba I Kigali mu Rwanda ndetse n’umusilikari wo mu rwego rwa jenerali wahunze u Rwanda. Uyu ni uwahoze ari ministri w’ingabo z’u Rwanda Brigadier General Emmanuel Habyarimana ubu utuye mu Busuwisi.
Ni mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Etienne Karekezi.