Uko wahagera

Mu Rwanda Abahinzi b'Umuceri mu Bugarama Bari mu Gihombo


Umuceri wabuze abaguzi urenga ubushobozi bw'ububiko bw'amakoperative
Umuceri wabuze abaguzi urenga ubushobozi bw'ububiko bw'amakoperative

Abahinzi b'umuceri mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda bakomeje kwinubira igihombo barimo guterwa no kubura isoko ry’umusaruro wabo.

Bavuga ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba inzego z’ubutegetsi kubafasha uwo muceri ukabonerwa isoko.

Ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Bugarama bukorwa ahanini n’abahinzi bo mu mirenge igikikije ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Gitambi na Nyakabuye.

Ikibazo cy’ibura ry’amasoko y’umuceri kiraboneka cyane ku mbuga z’amakoperative asa n’ayitaruye umuhanda wa Kaburimbo. Nko mu murenge wa Gikundamvura aho umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika yabonye amazu y’ubuhunikiro yuzuye, bikaba ngombwa ko imwe mu mifuka y’umuceri bene yo bayirunda hanze yabwo. Abo bakavuga ko hari n’aho umuceri watangiye kwangirikira ho ku mbuga.

Bamwe muri bo bemeza ko nyuma yo kubura isoko kumusaruro wari weze hagati y’ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize n’ukwa kabiri kwa 2021, byabaye ngombwa ko bisunga amabanki ngo babashe kongera guhinga. Nyamara ubu icyizere cyo kubona ubwishyu kirimo kuyoyoka kuko ibyo bejeje nabyo biheze mu bubiko bwa za Koperative.

Barasaba inzego z’ubutegetsi kubafasha umuceri bahinze ukabona isoko.

Inzego z’ubutegetsi mu karere ka Rusizi ariko ziravuga ko hamaze kuboneka inganda zigera ku munani ziyemeje gutwara umusaruro w’umuceri wose abahinzi bo mu Bugarama bejeje. Bwana Kayumba Euphrem uyobora aka karere, akizeza ko na koperative zitaragurirwa zigerwaho mu gihe cya vuba.

Imibare itangwa n’inzego z’ubutegetsi mu karere ka Rusizi igaragaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga, abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama bari bejeje toni zisaga 7,000 z’umuceri. Uwo wose akarere ka kavuga ko inganda zasinye amasezerano yo kuzawutwara.

Si ubwa mbere aha mu kibaya cya Bugarama humvikana ikibazo cy’abahinzi bataka kubura isoko ry’umusaruro w’umuceri wabo. Nko mu gihembwe gishize bavuga ko inganda zigera kuri eshanu z’aho mu kibaya zari zabijeje gutwara umusaruro wabo wose, ariko biza kurangira zibabwiye ko nazo nta soko zirimo kubonera uwo zatunganyije mbere.

Ibi byatumye umuceri weze muri iyi mpeshyi usanga hari hafi toni zigera ku 1,000 zikiri mu buhunikiro bw’amakoperative zabuze abaguzi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG