Uko wahagera

Mu Buyapani Ishyaka Riri ku Butegetsi Ryatoye Umuyobozi Mushya


Fumio Kishida watorewe ubuyobozi bw'ishyaka PLD riri ku butegetsi mu Buyapani
Fumio Kishida watorewe ubuyobozi bw'ishyaka PLD riri ku butegetsi mu Buyapani

Ishyaka PLD riri ku butegetsi mu Buyapani ryatoye Fumio Kishida kuribera umuyobozi. ufite imyaka 64 y'amavuko ni we uzaba ministri w'intebe w'icyo gihugu mu cyumweru gitaha.

Yigeze kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubuyapani kuva mu 2012 kugera mu 2017. Yapiganwaga ku buyobozi bw'ishyaka n'abandi bantu batatu barimo, bwa mbere mu mateka, abagore babiri. Ubuyapani ntiburagira minisitiri w'intebe w'umutegarugoli n'umwe. Naho umuyobozi w'ishyaka akaba na minisitiri w'intebe ucyuye igihe, Yoshihide Suga, yari yaratangaje ko ataziyamamaza.

Nyuma yo gutorwa n'inzego z'ishyaka, Fumio Kishida afite amahirwe yose yo kwemezwa nka minisitiri w'intebe mushya mu cyumweru gitaha mu itora ry'inteko ishinga amategeko. PLD ifitemo ubwiganze busesuye cyane. Isa n'iyihariye ubutegetsi mu Buyapani kuva mu 1955.

Mu bibazo by'ingutu bitegereje Fumio Kishida nka minisitiri w'intebe, harimo kuzahura ubukungu bwajahajwe n'icyorezo cya virusi ya Corona. Ubuyapani ni cyo gihugu cya gatatu gikomeye mu bukungu, inyuma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubushinwa.

Ikindi, nk'uko abasesenguzi babyemeza, Kishida azakenera gukomeza umubano na Leta zunze ubumwe z'Amerika kugirango azahangane n'ibibazo by'umutekano bituruka kuri Koreya ya Ruguru n'Ubushinwa.

(VOA/AFP/AP/Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG