Uko wahagera

Mu Buholandi Polisi Yarashe Amasasu mu Bigaragambya


Mu Buholandi abapolisi barashe ku bantu bigaragambyaga mu mujyi wa Rotterdam bamagana amabwiriza yo kwirinda ikiza cya Covid 19.

Umukuru w'umujyi wa Rotterdam Ahmed Aboutaleb yavuze ko iyo imyigaragambyo yakozwe mu ijoro ry'ejo yari igamije guhembera urugomo.

Yavuze ko hari aho byabaye ngombwa ko abapolisi bakura intwaro ngo birwaneho mu gihe abaturage bari bariye karungu babatera amabuye, batwika amazu abandi babaturikirizaho ibintu bitwika.

Polisi iravuga ko babiri mu bigaragambya bakomerekejwe n'amasasu bajyanwa mu bitaro kandi hakomeje iperereza rigamije kwemeza niba abo barashwe na polisi. Gusa ntiyatangaje uko abo barashwe bameze.

Abantu 51 biganjemo abana batawe muri yombi. Umupolisi umwe yakomeretse ukuguru ajyanwa mu bitaro abandi benshi bakomerekera muri iyo myigaragambyo polisi yari ihanganyemo n'abaturage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG