Uko wahagera

Misiri na Etiyopiya Ntibavuga Rumwe ku Ikoreshwa ry'Amazi ya Nil


Etiyopiya yatangiye kuzuza amazi mu cyuzi cy'urugomero rw'amashanyarazi irimo yubaka ku ruzi rwa Nil. Misiri yatangaje ko bibangamiye umutekano n'amahoro mu karere.

Iki ni icyiciro cya kabiri. Icyiciro cya mbere cyo kuzuza amazi mu cyuzi cy'urugomero cyabaye mu mwaka ushize. Iki ni icya kabiri gitangiye. Minisitiri wa Misiri ushinzwe iby'amazi yatangaje ko mugenzi we wa Etiyopiya yabimumenyesheje ku mugaragaro ejo kuwa mbere.

Mu itangazo yashyize ahagaragara avuga ko yamushubije ko Misiri yamaganiye kure iki gikorwa kandi ko kibangamiye ituze, amahoro n'umutekano by'akarere.

Etiyopiya yatangiye kubaka uru rugomero runini cyane kuri Nil mu 2011. Iteganya ko ruzatangira gukora mu 2023. Ruzaba rutwaye akayabo k'amadolari arenga miliyari eshanu. Ruzaba kandi ari urwa mbere runini muri Afrika yose, n'urwa karindwi ku rwego rw'isi.

Etiyopiya ivuga ko irukeneye mu iterambere ryayo, no guhaza amashanyarazi ku baturage bayo. Naho Misiri na Sudani bo bavuga ko uru rugomero ruzagabanya amazi ya Nil abageraho. Nk'amazi Misiri ikoreshya mu buzima bwayo bwa buri munsi, 90% aturuka kuri Nil. Nil inyura muri Etiyopiya mbere yo kugera muri Sudani no mu Misiri.

Byateye amahane maremare kugeza ubwo perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sissi, yavuze mu ntangiriro z'uyu mwaka ko bashobora no kurwana amazi ya Nil agera mu Misiri aramutse agabanutse.

Kugeza ubu, imishyikirano yose ya Etiyopiya, Misiri na Sudani, bahuzwamo n'Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika na Leta zunze ubumwe z'Amerika, n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi ntacyo irageraho.

Ikibazo kigeze ku rwego rw'inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi. Izaterana ejobundi kuwa kane. Ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga ba Misiri na Sudani bageze i New York kugirango nabo bazayikurikirane.(VOA, AP, Reuters, AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG