Uko wahagera

Misili Nshya y'Amerika iteye impungenge Uburusiya n'Ubushinwa


Ejobundi ku cyumweru, Leta zunze ubumwe z’Amerika yakoze igerageza ry’igisasu cya missile cya mbere nyuma “y’intambara y’ubutita.” Ivuga ko ryagenze neza: igisasu cyaguye neza aho bashaka muri kilometero 500 mu nyanja ya Pacifika, mu nkengero za leta ya California, mu burengerazuba bw’igihugu.

Uyu munsi, Uburusiya n’Ubushinwa babyamaganiye kure, bavuga ko iki gikorwa gishobora “gutangiza irindi siganwa ry’ibihugu by’ibihangange mu ntwaro zikomeye, kandi ko kizagira ingaruka mbi zikomeye ku mutekano w’isi.”

Iri gerageza rya missile nshya y’Amerika ribaye ibyumeru bitatu nyuma y’irangira ry’amasezerano y’Amerika n’Uburusiya yitwaga INF, mu magambo ahinnye y’Icyongereza, yabuzaga intwaro za missiles zishobora kurasa hagati ya kilometero 500 na kilometero ibihumbi bitanu na 500.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG