Uko wahagera

Sudani: Abazaba Bagize Guverinema Barasuzumwa


Minisitiri wa mbere wa Sudani Abdalla Hamdok
Minisitiri wa mbere wa Sudani Abdalla Hamdok

Minisitiri w’intebe mushya wa Sudani kuri uyu wa kane yari mu biganiro bigamije gushyiraho guverinema ya mbere kuva Omar al-Bashir akuwe ku butegetsi.

Minisitiri Abdalla Hamdok, yari yitezweho ejo kuwa gatatu, gushyiraho abo yahisemo, nyuma y’icyumweru arahiriye imirimo yo kuyobora inteko yigenga ihuriwemo n’abasivili hamwe n’abasilikare.

Iyo nteko y’ubuyobozi bw’inzibacyuho y’imyaka itatu niyo izageza igihugu ku buyobozi bwa gisivili.

Kuri uyu wa kane, Hamdok yavuze ko akirimo gusuzuma amazina y’abazaba bagize guverinema.

Kuwa kabiri yemeje ko yabonye urutonde yashyikirijwe n’itsinda rya “Forces for Freedom and Change” (FFC) ryayoboye imyigaragambyo yamaze amezi irwanya Bashir. Urutonde rwa FFC ruriho amazina 49 kuri minisiteri 14.

Hakurikijwe amasezerano, Minisitiri w’intebe agomba guhitamo umubare munini w’abaminisitiri.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wenyinye, niwe uzatoranywa n’abagize itsinda rya gisilikare riri ku buyobozi bwa Sudani.

Gutinda gushyiraho guverinema byateye igishyika bamwe mu banyasudani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG