Uko wahagera

Ministri w'Intebe Mushya w'u Rwanda Yararahiye

  • Etienne Karekezi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho minisitiri w’intebe mushya Pierre Damien Habumuremyi, usimbuye bwana Bernard Makuza wari kuri uwo mwanya kuva mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2000

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho minisitiri w’intebe mushya Pierre Damien Habumuremyi, usimbuye bwana Bernard Makuza wari kuri uwo mwanya kuva mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2000. Bwana Habumuremyi yarahiye taliki ya 7 y’ukwezi kwa cumi 2011.

Mbere yo kugirwa ministri w’intebe taliki ya 6 y’ukwa cumi 2011, bwana Habumuremyi yari minisitri w’uburezi mu Rwanda. Yabaye kandi umudepite mu nama ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora. Bwana Habumuremyi kandi yigishije muri za kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, twatumiye abanyapolitiki babiri batavuga rumwe na reta y’u Rwanda ngo tuvugane kuri minisitiri w’intebe ucyuye igihe Bernard Makuza na minisitiri w’intebe mushya Pierre Damien Habumuremyi.

XS
SM
MD
LG