Uko wahagera

Minisitiri w'Umurimo wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika Yeguye


 Alexander Acosta weguye mu mwanya w'umushikiranganji w'akazi
Alexander Acosta weguye mu mwanya w'umushikiranganji w'akazi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aravuga ko Minisitiri w’ umurimo Alexander Acosta yeguye kubera uburyo yitwaye mu kibazo cy’umuherwe Jeffrey Epstein waregwaga gukora ibyaha byihohotera rishingiye ku gitsina.

Perezida Trump yabitangaje kuri uyu wa agatanu Acosta amuhagaze iruhande mbere y’uko afata urugendo yerekeza muri leta za Wisconsin na Ohio.

Acosta yabwiye abanyamakuru ko ariwe ubwe wafashe icyemezo cyo kwegura, nyuma agahamagara Perezida Trump abimumenyesha.

Perezida Trump yatangaje ko Minisitiri wungirije w’umurimo Patrick Pizzella ari we musimbura w’agateganyo kuri uwo mwanya, Acosta n’amara kugenda mu minsi irindwi iri imbere.

Acosta yeguye hasize iminsi ibiri ahagaze ku cyemezo yafashe mu myaka irenga 10 ishize akiri umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu; icyemezo cyo guhanisha igifungo cy’igihe gito umuherwe Jeffrey Epstein waregwaga gucuruza abana bashorwa mu mibonano mpuzabitsina.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG