Uko wahagera

Minisitiri w’Intebe wa Tuniziya Yatangaje ko Ben Ali Yemerewe Gutaha


Umushikiranganji wa mbere wa Tuniziya Youssef Chahed
Umushikiranganji wa mbere wa Tuniziya Youssef Chahed

Minisitiri w’intebe wa Tuniziya Youssef Chahed yatangaje ko uwahoze ayobora igihugu, Zine el Abidine Ben Ali yemerewe gutaha.

Yabivuze nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko Ben Ali arembeye mu gihugu cya Arabiya Saudite aho yahungiye nyuma yo kuva ku butegetsi abitewe n’imyigarambyo y’abasore n’inkumi yamaze amezi mu murwa mukuru Tunis, bamusaba kwegura hakajyaho ubutegetsi bugendera ku byifuzo bya rubanda mu mwaka wa 2011.

Iyo myigaragambyo yaje kwitwa revolusiyo y’urubyiruko rw’Abarabu cyangwa Arab Spring.

Ministiri w’intebe Chahed, muri iki gihe wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuri iki cyumweru, yavuze ko Ben Ali afite uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu nk’Umunyatuniziya wese, aramutse abishatse.

Amakuru y’uburwayi bwa Ben Ali washinjwe gutegekana igitugu yemejwe na bwana Mounir ben Salha, umwunganira mu mategeko, yavuze ko uyu mukambwe w’imyaka 83 arembye bikomeye.

Inkiko za Tuniziya zasabiye Ben Ali igihano cyo gufungwa adahari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG