Uko wahagera

Minisitiri w’Intebe wa Mauritaniya na Guverinema ye Beguye


Perezida wa Mauritaniya Ould Cheikh El Ghazouani
Perezida wa Mauritaniya Ould Cheikh El Ghazouani

Minisitiri w’intebe wa Mauritaniya na guverinema ye yose basezeye ku milimo kuri uyu wa kane, umunsi umwe nyuma y’uko urwego rushinzwe iperereza mu inteko ishinga amategeko rusohoye raporo, kw’iperereza rwakoze kuri ruswa yavugwaga mu buyobozi bwabanje, nyuma yo guhata ibibazo ba minisitiri benshi.

Imikorere y’urwego rwa politiki muri Mauritaniya yazitiwe uyu mwaka n’iryo perereza ry’inteko ishinga amategeko kuri ruswa ivugwa muri guverinema y’uwahoze ari perezida Mohamed Ould Abdel Aziz, wasezeye ku milimo mu mwaka ushize nyuma y’imyaka icumi ku buyobozi.

Incuti ye ya hafi, Mohamed Ould Ghazouani yatsinze itora kugira ngo amusimbure. Ariko ntibyatinze Abdel Aziz yisanga, ibikorwa bya guverinema ye harimo n’ibijyanye n’imishinga ya peteroli, birimo gucungirwa hafi n’inteko ishinga amategeko.

Abakoze amaperereza ejo kuwa gatatu bagejeje ku mushinjacyaha mukuru w’igihugu, raporo isobanura ibyo babonye. Iyo raporo ntirajya ahagaraga. Cyakora ba minisitiri benshi bari ku buyobozi bari bahaswe ibibazo kubyabaye bareba, ubwo bari muri guverinema ya Abdel Aziz.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, minisitiri w’intebe Ismail Cheikh Sidiya yavuze ko yashyikirije Perezida Ghazouani urwandiko rwa guverinema rusezera ku milimo, ariko nta bindi bisobanuro yatanze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG