Uko wahagera

Mali: Uwakekwagaho Gushaka Kwica Perezida Yaguye mu Bitaro


Uwashakaga guhitana Koloneli Asimi Goita Perezida w'inzibacyuho wa Mali, aryamye mu ikamyoneti nyuma yo gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano
Uwashakaga guhitana Koloneli Asimi Goita Perezida w'inzibacyuho wa Mali, aryamye mu ikamyoneti nyuma yo gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano

Umugabo wakekwagaho kugerageza kwica perezida w’agateganyo wa Mali, Assimi Goita mu cyumweru gishize, yapfiriye mu bitaro akiri mu maboko y’abashinzwe umutekano. Guverinema yabivuze mu itangazo ejo ku cyumweru.

Goita, umu koloneli wo mu ngabo zidasanzwe wakoze kudeta ebyiri mu mwaka ushize, yararusimbutse nyuma y’uko umugabo agerageje kumutera icyuma mu musigiti wo mu murwa mukuru Bamako, mu cyumweru gishize.

Itangazo rya guverinema rigira riti: “Mu gihe cy’amaperereza, “ubuzima bwe bwakomeje kumera nabi”. Rikomeza rivuga ko yajyanywe mu bitaro, ari naho yapfiriye. Harimo gukorwa iperereza ryo kumenya icyo uwo mugabo yazize.

Mali yabaye isibaniro ry’ingabo z’Ubufaransa n’umutwe wa al-Qaeda bihanganye hamwe n’inyeshyamba zimaze imyaka icumi zikorana n’umutwe wa Leta ya kiyisilimu.

Igihugu cyashyizwe mu kajagari ka politiki nyuma y’uko abasilikare bivumbuye bayobowe na Goita bahiritse perezida Ibrahim Boubacar Keita mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2020.

Goita yabaye visi perezida wa leta y’inzibacyuho yari iyobowe na Bah Ndaw wakuwe ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG