Uko wahagera

Mali: Amatora Yatindijwe n’Inyeshyamba Azaba ku Cyumweru


Muri Mali, amatora y’abadepite yari amaze igihe kirekire yaratindijwe n’inyeshyamba z’abajihadist n’icyorezo cya virusi ya Corona, azaba ku cyumweru.

Iryo tora ribonwa nk'irigamije kugarurira icyizere inzego za politiki mu bihe by’icuraburindi kuva Mali ihawe ubwigenge n’Ubufaransa,hashize imyaka hafi 50.

Mali, kimwe mu bihugu bikennye cyane kw’isi, gihanganye n’abajihadist bishe abantu ibihumbi kandi bakuye abandi ibihumbi mu ngo zabo.

Virusi ya corona nayo, guhitana ubuzima bw’abantu 13 mu 171 banduye.

Ku cyumweru hazaba icyiciro cya kabiri cy’itora, aho abadepite bazahatanira imyanya 147 mu nteko ishingamategeko.

Ni itora rya mbere ry’abadepite rizaba ribaye mu gihugu, kuva mu 2013 ubwo Perezida Ibrahim Boubacar Keita yamamazaga ishyaka Mali rikegukana ubwiganze mu nteko.

Amatora yagombaga kwongera kuba mu mpera za 2018, nyuma y’uko Perezida Keita asubiye ku butegetsi, ariko yayasincuro nyinshi, ahanini bitewe n’impunge zerekeye umutekano.

Ibiganiro ku rwego rw’igihugu byabaye mu mwaka ushize, byasanze ari ngomba ko itora riba mbere y’ukwezi kwa gatanu.

Icyiciro cya mbere cyabaye kw’italiki 29 y’ukwezi kwa gatatu gikomwa mu nkokora n’ibitero by’abajihadist bashimuse abakandida barimo n’umuyobozi w’ishyaka ritavura rumwe n’ubutegetsi Soumaila Cisse, banashwanyaguza amasanduku y’itora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG