Uko wahagera

Mali: Abatavuga Rumwe n'Ubutegetsi Ntibashima Ingamba za CEDEAO


Ibihugu byo mu muryango wa CEDEAO wo mu Burengerazuba bw’Afurika byatanze ingamba zo gukemura ibibazo byugarije Mali, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibabona nk’igisubizo.

Umuryango wa CEDEAO waraye utanze umugambi ugizwe n’ingingo enye wo gukemura ibibazo bya politiki biri muri Mali. Uvuga ko uwo mugambi wagombye gushyirwa mu bikorwa bitarenze iminsi icumi. Usaba ko umuntu wese uzowutambamira yafatirwa ibihano.

Uwo muryango wasabye ko abadepite 31 batowe mu buryo butavuzweho rumwe, begura, hagakorwa andi matora. Ikindi CEDEAO yasabye n’uko hashyirwaho guverinema y’ubumwe bw’igihugu n’urugaga M5-RFP rutavuga rumwe n’ubutegetsi rurimo. Uwo muryango wanavuze ko hagomba gukorwa iperereza ku mpfu zo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Urugaga M5-RFP, rwayoboye imyigaragambyo irwanya Keita, ntirwishimiye ibyo umuryango wa CEDEAO watanze nk’igisubizo ku bibazo bya Mali. Umuvugizi w’uru rugaga Nouhoum Togo, yagize ati: “Turabyakiriye, ariko turemeza tudashidikanya ko ibi atari byo abaturage bashaka, sibyo biteze”. Yavuze ko barimo kubisuzuma.

Ibyasabwe birasa n’ibyo intumwa z’uwo muryango muri Mali zari zatanzeho icyifuzo kuva ibibazo bivutse mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu. Abarwanya Perezida Ibrahim Boubacar Keita bari babiteye utwatsi, bakomeza kumusaba kwegura.

Abantu ibihumbi bigaragambya ku butumire bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, babasabye kujya mu mihanda muri ibi byumweru bishize. Ibi byabyukije impungenge ko imidugararo ishobora kuburizamo ibikorwa byo kurwanya intagondwa za kiyisilamu mu karere.

ONU ivuga ko abantu byibura 14 baguye mu bushyamirane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG