Muri Mali, abasilikali 33 ba leta baguye mu gico cy'abahenzanguni ba Kislamu, mu karere ka Gao, mu majyaruguru y'igihugu. Nk'uko minisiteri y'ingabo z'igihugu cya Mali yabitangaje, abantu barenga ijana bafite imbunda ziremereye bari ku mapikipiki n'imodoka za "pick-up" baguye gitumo ingabo z'igihugu ahitwa Tessit, hafi y'imipaka ya Burkina Faso na Nijeri.
Leta yabanje kuvuga ko abasirikari bayo babiri baguye muri icyo gitero. Ubundi irongera ivuga ko hapfuye 11. Uyu munsi nyuma ya saa sita, yatanze indi mibare, ivuga noneho ko abasirikari bayo bapfuye ari 33. Abandi 11 bazimiye. Naho abandi 14 bakomeretse, barimo umunani bakomeretse cyane bikomeye. Naho ku ruhande rw'abateye, igisirikari cya Mali kivuga ko cyabishemo barindwi.
Imitwe y'intadondwa za Kisilamu, ishamikiye ahanini kuri al Qaeda n'Umutwe wa Leta ya Kislamu, yigaruriye amajyaruguru ya Mali kuva mu 2012. Ingabo z'igihugu, zifashijwe n'amahanga, by'umwihariko Ubufaransa n'Umuryango w'Abibumbye, zarahabakuye ariko ntizirashobora kongera kuhagenzura hose.
Facebook Forum