Muri Malawi, inkiko zatangiye guhana zihanukiriye abakora ibyaha byo gufata abagore n'abakobwa ku ngufu, kugera ku rwego rwo gukuba kabiri ibihano zibakatira.
Mu murwa mukuru w'ubukungu, Blantyre, gufata abagore n'abakobwa ku ngufu n'ibindi byaha bifatiye ku gitsina biriyongera cyane mu gihugu kuva mu mwaka wa 2018. Nko mu mezi atatu ashize, byari 35% hejuru ugereranyije no mu gihembwe cya nyuma cy'umwaka wa 2019.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakunze kurega inzego z'umutekano n'iz'ubucamanza ko zidakora akazi kazo muri ibi bibazo. Barakomeje barahirimbana, none ibitangazamakuru bitangiye kubona impinduka zitunguranye mu manza. Inkiko zatangiye, ku buryo nta muturage wari ubyiteguye, guhana zihanukiriye abahamwe n'ibyaha byo gufata abagore n'abakobwa n'ibindi bifatiye ku gitsina.
Ubusanzwe igifungo kiremereye zari zikunze kubaha, nticyarenzaga imyaka icumi. Ariko noneho abantu baratunguwe cyane. Nk'i Lilongwe, umurwa mukuru wa politiki wa Malawi, urukiko rukuru rwakatiye mu cyumweru gishize, umugabo w'imyaka 30 y'amavuko gufungwa burundu kuko yafashe ku ngufu akana k'agakobwa k'imyaka icumi anagatera sida.
Mu kindi cyumweru cyabanje, urukiko rw'i Blantyre rwakatiye umugabo w'imyaka 42 y'amavuko, gufungwa imyaka 20 rumaze kumuhamya ibyaha byo gufata ku ngufu umwana w'umukobwa yareraga, akaba nawe yaramuteye sida.
Facebook Forum