Uko wahagera

Loni Irashinja Zimbabwe Gutegekesha Igitugu


Bishow Parajuli, uhagarariye Umuryango w'Abibumbye muri Zimbabwe
Bishow Parajuli, uhagarariye Umuryango w'Abibumbye muri Zimbabwe

Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Zimbabwe, Bishow Parajuli aravuga ko itoteza rikorwa na leta ku batavuga rumwe n’ubutegetsi mu myigaragambyo bimaze kugera ku rugero rutari urwo kwihanganirwa.

Uyu mukozi w’Umuryango w’Abibumbye yabwiye abanyamakuru ko ibihano byashyizweho n’ibihugu by’amahanga atari byo byateye izahara ry’ubukungu bwa Zimbabwe. Arasaba ko leta ya Emerson Mnangagwa ishyiraho gahunda zo gukurura abashoramari mu bakomeje gutinya gushora imari muri icyo gihugu.

Bishow Parajuli aravuga ko ahangayikishijwe n’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bimwe uburenganzira bwo kwigaragambya ku kibazo cy’ubukungu bwifashe nabi bakaba bakomeje guhigwa bukware. Leta ya Mnangagwa ivuga ko irimo gukora iperereza rigamije gushakisha uri inyuma y’inyerezwa n’ihohoterwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi baherutse gukora imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi.

Tatenda Mombeyarara, ukuriye itsinda ry’abashishikariza abandi guharanira uburenganzira bwabo arwariye mu bitaro biri i Harare nyuma yo gufatwa n’abantu 10 bitwaje intwaro. Yemeza ko abamufashe bunyago bakamwica urubozo ari abakozi b’inzego z’umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG