Uko wahagera

Abatuye i Misurata muri Libya Mu Kaga


Komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix-Rouge irasaba abarwanoa bo ku mpande zombi kuyemerera kwinjira mu mujyi wa gatatu mu bunini, Misrata.

Kugeza ubu, abantu 321 ni bo bonyine bamaze gutabarwa muri Misrata. Ubwato bumwe bw’igihugu cya Turkiya bwahakuye abantu b’inkomere 250, bubajyana mu bitaro i Benghazi, umurwa mukuru w’inyeshyamba zirwanya Kaddafi. Ariko nabwo bwari bwabanje gutegereza iminsi n’iminsi mbere yo kubona uburenganzira bwo kwinjira i Misrata, kandi bwagombye no guherekezwa n’indege z’intambara za Turkiya.

Abatabazi bo mu muryango w’abanganga batagira imipaka, MSF, nabo bashoboye gukiza abandi bantu b’inkomere 71, babakura i Misrata babajyana mu bitaro muri Tunisia.

Umuvugizi wa Komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix-Rouge, Iman Monkar, yasobanuye ko bo bamaze iminsi baganira n’impande zombi ziri mu ntambara ariko kugeza ubu nta ruhushya na gato barabona rwo kujya gutabara mu mujyi wa Misrata. Ahubwo abatabazi babo bashoboye kwinjira mu mijyi Brega n’Ajdabiyah, bageza ku baturage ibihumbi 15 imiti n’ibiribwa byihutirwa. Croix-Rouge irasaba kwemererwa kugera ku baturage bose bari mu kaga aho bari hose mu gihugu.

Imirwano ikomeye imaze ukwezi n’igice mu mujyi wa Misrata uri mu bilometero 200 mu burasirazuba bwa Tripoli. Abatabawe bahavuye bavuga ko abatuye uwo mujyi bari mu kaga gakomeye: bamaze ukwezi kurenga batabona amazi n’amashanyarazi. Bavuga kandi ko abasilikali ba Colonel Kaddafi bibasira n’abasivili bakoresheje ibimodoka bifite imbunda za muzinga, amabombe, n’abarashi b’intego -tireurs d’elite mu rulimi rw’igifaransa - baba bihishe hejuru y’amazu.

XS
SM
MD
LG