Uko wahagera

Libya Nyuma y'Ubutegetsi bwa Kadafi


Gutegeka Libya nyuma y'ubutegetsi bw'imyaka 42 bwa Kadafi

Nyuma y’imyaka 42 ari ku butegetsi mu murwa mukuru wa Libya Tripoli, Moammar Kadhafi yawirukanwemo ku buryo ubu ntawe uzi ahantu aherereye. Abamurwanya bibumbiye mu nteko y’igihugu y’inzibacyuho bavuga ko nibabona Kadhafi kimwe na bamwe mu bahungu be bazabageza imbere y’ubutabera.

Gusa, abasesengura ibya politiki bavuga ko abigaruriye umurwa mukuru Tripoli ubu bugarijwe n’ibibazo by’ingorabahizi, birimo kugarura umutekano, ubukungu ndetse no kunga abanyalibya.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cy’uyu munsi, turavugana na poroferesi Jean Leonard Buhigiro wigisha amateka mw’ishuri rikuru nderabarezi I Kigali mu Rwanda. Turi kumwe kandi na bwana Jean Marie Vianey Minani wiga mu Buholandi ndetse na bwana Noel Twagiramungu ukora ubushakashatsi muri kaminuza ya Tufts inaha muri Amerika.

Ibifitanye isano

XS
SM
MD
LG