Muri Libya, umuntu yiturikije n’ibisasu yari yambariyeho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu murwa mukuru Tripoli. Yahitanye abantu batatu. Igice cy’inyubakwa nacyo cyahiye. Ntawe uravuga ko yari inyuma y’iki gitero.
Kuva mu 2011, Libya ntigira leta imwe rukumbi. I Tripoli n’i Benghazi, mu burasirazuba bw’igihugu, hari guverinoma n’imitwe ya gisilikali bitandukanye. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko bitera igihugu kuba akalima k’imitwe y’amabandi n’abicanyi.
Facebook Forum