Uko wahagera

Ikibuga cy’Indege cya Mitiga muri Libiya Cyongeye Gukora


Abagenzi basohoka mu ndege ku kibuga cya Mitiga hafi ya Tripoli
Abagenzi basohoka mu ndege ku kibuga cya Mitiga hafi ya Tripoli

Ikibuga cy’indege cya Mitiga, kimwe rukumbi gikora mu murwa mukuru wa Libiya, cyasubiye gukora, ubwo umutuzo wagarukaga kuri uyu wa mbere. Ikibuga cya Mitiga kiri mu nkengero za Tripoli mu gice cy’uburasirazuba bw’umujyi.

Ingabo za guverinema yemewe na ONU n’iza Khalifa Haftar, zemeranyijwe ku gahenge k’iminsi itatu kuva ku cyumweru, umunsi mukuru w’abayisilamu wa Eid al-Adha.

Indege zigurukira kuri icyo kibuga cy’indege cya Mitiga, zahagaritswe amasaha menshi ejo ku cyumweru nyuma y’uko harashwe igisasu cya roketi barenze ku masezerano. Iyo roketi yakubise ku kibuga muri metero nke cyane uvuye aho indege zari zihagaze.

Mitiga yahoze ari ikibuga cya gisilikare. Cyakoreshejwe n’indege za gisivili kuva ikibuga mpuzamahanga cya Tripoli cyangirikiye bikomeye mu mirwano yo mu 2014. Icyo kibuga kiri mu gice kigenzurwa n’ingabo za guverinema, cyakunze kwibasirwa n’ibitero.

Guverinema yamaganiye icyo gitero giheruka ku ngabo za Haftar. Nta bantu cyahitanye kandi nta n’ibyangiritse cyane bihavugwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG