Uko wahagera

Libiya: Abigaragambyaga Batwitse Inzu ya Guverinema


Benghazi Libya

Abari mu myigaragambyo muri Libiya bashumitse icyicaro gikuru cya guverinema mu mujyi wa Benghazi ubwo imyigaragambyo idasanzwe yamagana imibereho mibi n’ikibazo cya ruswa, yari ikomeje mu gihugu ku munsi wayo wa gatatu.

Imyigaragambyo mw’ijoro ry’ejo kuwa gatandatu yadutse i Al-Bayda aho guverinema yabanje gukorera i Sabha mu ma majyepfo y’igihugu kandi ku ncuro ya mbere yabereye n’i Al-Marj mu gice cy’uburasirazuba kiri mu maboko y’umugaba w’ingabo Khalifa Haftar nk’uko ababyiboneye babivuga.

Libiya yacitsemo ibice bihanganye bifite inzego z’ubuyobozi mu burasirazuba no mu burengerazuba kuva mu 2014. Uburasirazuba n’igice kinini cy’amajyepfo kigenzurwa n’umutwe w’ingabo Libyan National Army (LNA) ziyobowe na Haftar.

Imyaka ibiri ishaka kwambura umurwa mukuru Tripoli, guverinema ya Libiya yashyizweho n’amasezerano y’igihugu yemewe n’amahanga, LNA yaciwe intege mu kwezi kwa gatandatu. Icyo gihe hadutse imyigaragambyo yahuje abantu amagana mu mijyi yo mu burasirazuba bamagana politiki y'indobanure n’imibereho igenda irushaho kuba mibi harimo ikatwa ry’umuriro igihe kirekire n’ibibazo bikomeye bijyanye n’amabanki.

Imyigaragambyo nk’iyo yabaye no mu yindi mijyi mu mpera z’ukwezi gushize kwa munani mu burengerazuba bwa Libiya, aho indi myigaragambyo yari iteganyijwe uyu munsi ku cyumweru. Abigaragambyaga babarirwa muri za mirongo bateraniye hanze y’inzu ya guverinema.

I Benghazi, bamwe mu bigaragambyaga bari bafite imbunda, batwitse inzu ya Leta basiga urukuta rwayo rwari umweru ari umukara n’uko ababibonye babigaragaje mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranya mbaga. Nyuma babashije kuzimya uwo muriro. Iyo nzu yubatswe nyuma y’uko LNA ifashe Benghazi mu 2017.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG