Uko wahagera

Miliyoni 97 z‘Amadolari Zarazimiye muri Liberiya


Muri Liberia, guverinoma yatangaje urutonde rw’abantu 15 babujijwe gusohoka mu gihugu bagirizwa kunyuruza amafaranga.

Barimo Milton Weeks wari umuyobozi mukuru wa banki nkuru y’igihugu ku butegetsi bw’uwahoze ari Perezida Ellen Johnson Sirleaf, Charles Sirleaf, umuhungu wa Sirleaf nawe umaze imyaka akora muri banki nkuru y’igihugu, n’umucuruzi w’Umunyalibani witwa George Abi Jaoudi w’inkoramutima ya Sirleaf.

Iki cyemezo kiraturuka kuri anketi leta ya Perezida George Weah yafunguye muri iki cyumweru ku noti zifite agaciro k’amadolari ya Liberia miliyari 15 (hafi miliyoni ijana mu madolari y’Amerika). Banki nkuru yazikoresheje mu mahanga hagati y’umwaka w’2016 n’uw’2018 ubwo Sirleaf yari akiri perezida. Zaragiye koko zinjira mu gihugu ariko ziburirwa irengero. Ntizigeze zigera muri banki nkuru y’igihugu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, leta ya Liberia ishyira iki kibazo mu rwego rw’umutekano w’igihugu. Isobanura ko abantu babujijwe gusohoka bagomba gufasha abagenzacyaha muri anketi zabo.

Muri izi anketi, Liberia yitabaje minisiteri y’imali ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, FBI (ikigo cy’ubugenzacyaha cy’Amerika), n’ikigega mupuzamahanga cy’imali (FMI).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG