Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Abashinwa Batanu


Mike Pompeo
Mike Pompeo

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano Abashinwa batanu n’ibigo bitandatu by’ubucuruzi byo mu Bushinwa.

Nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Mike Pompeo, yabitangaje uyu munsi, ibi bihano bitewe n’uko aba bantu n’ibi bigo “bakora ubwikorezi bwa peteroli iva muri Irani, barenze nkana ku bihano Amerika yafatiye Irani.”

Nk’uko ikigo ntaramakuru Xinhua cyo mu Bushinwa kibitangaza, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, madame Hua Chunying, yamaganye ibihano by’Amerika, avuga ko gukorana ubucuruzi na Irani bitanyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Madame Hua, ati: “Leta zunze ubumwe z’Amerika yahonyoye uburenganzira n’inyungu z’impande zombi, Ubushinwa na Irani, ifata ibihano.” Yashimangiye ko “leta y’Ubushinwa izarengera inyungu z’ibigo n’abayobozi babyo bafatiwe ibyo bihano.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG