Uko wahagera

Leta ya Uganda Irashinja u Rwanda Ubushotoranyi.


Imipaka y'u Rwanda na Uganda
Imipaka y'u Rwanda na Uganda

Nyuma yuko u Rwanda rushubije Uganda umusirikare w'icyo gihugu rwemeza ko yafatiwe ku butaka bwarwo, ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Uganda iravuga ko ifite ibimenyetso ko uwo musilikali yashimutiwe ku butaka bwayo.

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoye yabwiye Ijwi ry’Amerika ko boherereje u Rwanda urwandiko rugaya icyo gikorwa yise "ubushotoranyi bw’icyo gihugu cy’igituranyi".

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda mbere yuko basubiza uwo musirikare muri Uganda, ryavuze ko yafatiwe k’ubutaka bw’u Rwanda. Igisirikare cy’u Rwanda cyashyikirije uwo musirikare inzego za Uganda ku mugoroba wo ku Cyumweru hashize hafi amasaha 28 Uganda idafite amakuru y'aho aherereye.

Mbere yuko agarurwa, ingabo z’u Rwanda zari zavuze ko uyu Bukuru Muhuba yafashwe n’ingabo zagenzuraga umupaka zimufatiye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Burera mu majyaruguru y’icyo gihugu hafi n’umupaka wa Uganda.

Ariko Uganda ivuga ko ifite ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga byerekana ko uwo musirikare atari yakambutse mu Rwanda, ahubwo ko yaguye mu mutego w’abasirikare b’u Rwanda bari bateze ku butaka bwa Uganda.

Ifatwa ry’uwo musirikare risa nkaho ryari rigiye kubyutsa ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Nibutse ko umubano hagati y’ibi bihugu byombi utari mwiza kuva aho u Rwanda rufatiye umwanzuro wo gufunga imipaka rusangiye na Uganda; ubutegetsi bukanatangaza icyo bwise "kugira inama" Abanyarwanda kudakorera ingendo muri Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abanzi barwo, Uganda na yo igashinja u Rwanda kohereza intasi zigamije guhungabanya umutekano muri Uganda.

Buri kimwe muri ibi bihugu cyakomeje guhakana ibirego bya kigenzi cyacyo.

Ntabwo ari ubwa ambere Uganda yandikira u Rwanda yinubira ibindi bikorwa bifitanye isano n’ishimutwa ry’abaturage bayo.

Iheruka na none kubikora ubwo hari abaturage ba Uganda barashwe bazizwa kwambutsa ibicuruzwa ku buryo bwa magendo no gushaka kurwanya inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Ibiganiro byo gukemura amatati hagati y’ibihugu byombi byari biyobowe na perezida wa Angola n’uwa Republika ya Demokarasi ya Kongo ntacyo byagezeho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG