Uko wahagera

Leta ya Etiyopiya Irahakana Gushonjesha Abaturage


Ministri w'intebe wungirije wa Etiyopiya Demeke Mekonnen
Ministri w'intebe wungirije wa Etiyopiya Demeke Mekonnen

Leta ya Etiyopiya ntiyemeranya n’abayishinja gufunga amayira no guhagarika imfashanyo zigenewe ibihumbi by’abaturage bashonje mu ntara ya Tigré iri mu majyaruguru y’igihugu.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko yo leta ya Etiyopiya ihakana ayo makuru, yo ikavuga ko ikomeje kubaka ibikorwa remezo bizafasha iyo nkunga ahanini igizwe n’ibiribwa kugera ku bo igenewe.

Abonana n’intumwa zihagarariye ibihugu byazo muri Etiyopiya, ministiri w’intebe wungirije, Demeke Mekonnen, yahakanye amakuru avugwa ko igihugu cye gikoresha gushonjesha abaturage nk’imwe mu ntwaro y’intambara. Yavuze ko ayo makuru ari ibihuha.

Bwana Mekonnen yabwiye abo badiplomate ko bamaze iminsi bagerageza gusana ibikorwa remezo birimo imihanda, kugarura amashyarazi, ibikorwa by’itumanaho, interineti na serivisi z’amabanki.

Reuters ivuga ko mbere gato y’uko umujyi wa Mekelle wigarurirwa n’abarwanyi b’umutwe wa TPLF, biboneye ubwabo amakamyo 34 buri imwe yikoreye toni 43 z’ibiribwa yahagaritswe mu mujyi wa Mai Tsebri wagenzurwaga n’ingabo za leta ya Etiyopiya.

Kuri uyu wa gatanu, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM, ryatangaje ko imodoka zabo zongeye kwemererwa kugenda ariko ko bagifite inzitizi nyinshi kugeza izo mfashanyo ku baturage bashonje.

PAM irateganya kuba yagejeje izo mfashanyo ku baturage barenga 40,000 mbere y’uko iki cyumweru kirangira. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG