Uko wahagera

Leta y'u Rwanda Yavuguruye Ingamba zo Kwirinda Covid 19


Kwipimisha Covid 19
Kwipimisha Covid 19

Mu ngamba nshya zashyizweho na guverinoma mu mugambi wo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorez COVD-19, ku isonga amasaha y’ingendo yatangiraga saa kumi n’imwe zo mu gitondo akarangirana na saa tatu z’ijoro byemejwe ko azakomeza gutangira saa kumi n’imwe z’igitondo arangire saa yine z’ijoro . Byumvikana ko kuri aya masaha y’ingendo guverinoma yongereyeho isaha imwe.

Indi ngamba nshya benshi bari bahanze amaso ni irebana n’itangira ry’amashuli kuva mu kwezi kwa Gatatu afunze kugeza na n’ubu. Guverinoma ntiyatangaje igihe ntarengwa amashuli azafungurira ariko yaremye agatima benshi maze ivuga ko amashuli azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Kuri uyu mwanzuro, guverinoma yavuze ko gahunda y’uko amashuli azatangira izatangazwa na minisiteri y’uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa. Bidatinze minisiteri y’uburezi yatangaje ko amashuli azafungura imiryango mu kwezi kwa Cumi. Ministre Valentine Uwamariya yavuze ko hazabanza amashuli makuru na za kaminuza.

Ku ngendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zigize u Rwanda zari zimaze iminsi zibujijwe , inama y’abaminisitre yemeje ko izo ngendo noneho zemewe. Byabaye cyo kimwe no kuri izo ngendo ziva cyangwa zijya mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Kuva gahunda ya guma mu rugo yatangira gushyirwa mu bikorwa ku gihugu cyose , akarere ka Rusizi ko kahawe umwihariko maze kagumishwa mu kato inzego z’ubuzima zikavuga ko byashingiraga ku mubare w’ubwandu bwahabonekaga.

Ikindi gishya kiboneka muri izi ngamba mu gihe ku busanzwe ku makoraniro atarenza abantu 30 basabwaga kuba baripimishije COVID-19, ubu si ihame kubanza kwipimisha. Ariko guverinoma yashishikarije buri wese kwipimisha COVID-19 ku bushake mu mugambi wo kurushaho gufata ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Abitabira inama na bo ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije icyorezo COVID-19, ariko abategura inama bo bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Kuri iyi ngingo kubera uko amabwiriza yariho yari ateye hari benshi yagiye akumira mu mihango yo gukora ubukwe. Ubusanzwe kwipimisha icyorezo COVID-19 ku bantu 30 bisaba byibura amafaranga angana na 1,500.000 yo gkubapimisha bose.

Guverinoma kandi yibukije ko abaturarwanda bose bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa ndetse no gukaraba intoki. Guvernoma ikaburira buri wese ko utazabyubahirza azafatirwa ibihano.

Uretse iby’izi ngamba zireba kwirinda icyorezo COVID-19, inama y’abaminisitiri yashyize mu myanya abantu benshi mu buryo butamenyerewe, Abo baraboneka cyane muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane aho hashyizwe mu myanya ababarirwa muri 30.

Izi ngamba nshya zishyizweho mu gihe mu Rwanda hose hamaze kwandura abakabakaba mu 4800. Abamaze gukira barasaga 3000 mu gihe abakirwaye iki cyorezo nab o barenga 1600. Abamaaze guhitanwa n’iki cyrezo kugeza dutegura iyi nkuru bari 29.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG