Guverinoma y’u Rwanda yongeye gufata izindi ngamba nshya zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo COVID-19. Muri izo ngamba harimo ko isaba buri wese kutarenga akarere abarizwamo ajya mu kandi.
Ingendo hagati y’uturere n'umujyi wa Kigali na zo zirabujijwe. Ibi yabishingiye ku muvuduko icyorezo kiriho muri ibi bihe. Gusa kuri ba ntaho nikora bari batunzwe n’abavaga mu ntara baza i Kigali bo barasanga ibintu biza kurushaho kuba bibi.
Nyuma y’umunsi umwe i guverinoma y’u Rwanda ifashe izindi ngamba nshya zoi kwirinda ubwandu n’ikwirakwizwa ry’icyorezo COVID-19, i Nyabugogo mu kigo mpuzamahanga abagenzi bategeramo imodoka biraboneka ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwagabanutse ugereranyije n’ibindi bihe.
Mu ngamba yaraye ifashe, inama y’abaminisitiri yemeza ko ahanini yazishingiye ku bwiyongere bw’abandura icyorezo COVID-19 bukomeje kwiyongera. Guverinoma iravuga ko icya kabiri cy’abamaze guhitanwa na COVID-19 bapfuye mu kwezi kumwe kwa 12 k’umwaka urangiye wa 2020. Igasanga abantu bagabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.
Ni muri urwo rwego guverinoma yahagaritse ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali. Umwihariko washyizwe ku bakora ingendo ku mpamvu za services z’ubuzima cyangwa izindi services z’ingenzi. Ku modoka zitwara ibicuruzwa zemewe mu turere twose ariko na bwo ntizitware abantu barenze babiri.
Iyi ngamba abavuganye n’ijwi ry’Amerika bo mu mujyi wa Kigali cyane ba ntaho nikora bagasanga biraza kubagora ku mibereho. Benshi ni abari batunzwe no kwikorera no gupakira imizigo y’abagenzi babaga bakuye mu turere.
Uganiriye nabo bazirikana bidasubirwaho ingaruka z’icyorezo COVID-19 gikomeje kwivugana ubuzima bw’abatuye isi.
Ubusanzwe mu kigo cya Nyabugogo abagenzi bahuriraga berekeza mu mpande zitandukanye hari amarembo atandukanye kuwashakaga kwinjira cyangwa gusohoka.
Kuri uyu wa Kabiri mu kwinjiramo hakoreshwaga irembo rimwe gusa ari na ho abagenzi bakarabiraga ibiganza. Aha kubera uburebure bw’umurongo w’abashakaga gukaraba hari abahise bihangira imirimo bakagura umuti wo gukaraba mu ntoki. Uwakarabaga akoresheje uwo muti atarinze gutonda umurongo yishyuraga igiceri cy’ijana mu mafaranga y’amanyarwanda.
Indi ngamba yafashwe irareba ibikorwa byose by’abikorera birimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki , amasoko n’amaduka bigomba kujya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Ni ingamba abacuruzi bemereye Ijwi ry’Amerika ko byanze bikunze izatuma bahomba .
Ibyo aba bacuruzi bavuga bigashimangirwa n’impuguke mu by’ubukungu Bwana Canisius Bihira uherutse kubwira ijwi ry’Amerika ko igihe habayeho kugabanya amasaha y’akazi byanze bikunze ubukungu bw’igihugu busubira inyuma.
Mu gihembwe cya Kabiri ubukungu bw’u Rwanda bwari bwagabanutse ku mpuzandengo ya 12.4% mu mwaka wa 2020 kubera COVID-19.
Izi ngamba n’izindi zashyizweho inama y’abaminisitiri yatangaje ko zigomba gutangira kubahirizwa kuva none tariki eshanu z’ukwa mbere kandi zikazamara iminsi 15.
Yibukije abaturarwanda bose ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki, ivuga ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano n’inzego zibishinzwe.
Imibare iheruka ya minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko iki cyorezo kimaze guhitana abantu 105 barimo bane bashya batangajwe kuwa Mbere w’iki cyumweru. Abamaze kwandura baragera ku bihumbi 8850, abakize na bo barasaga 6800 . Ni mu gihe abakirwaye na bo bari hejuru ya 1900.
Facebook Forum