Uko wahagera

Leta y'Afuganistani n'Abatalibani Bujuje Amasezerano y'Ibanze


Intumwa za leta y'Afuganistani n'iz'Abataliban mu mishyikirano i Doha mur Qatar
Intumwa za leta y'Afuganistani n'iz'Abataliban mu mishyikirano i Doha mur Qatar

Guverinoma y'Afuganistani n'Abatalibani bujuje amasezerano y'ibanze afungurira inzira imishyikirano ku mizi y'intambara n'amahoro.

Intumwa za leta y'Afuganistani n'iz'Abatalibani bamaze amezi atatu mu mishyikirano i Doha muri Qatar kuri gahunda y'imishyirano y'amahoro nyirizina.

Uyu munsi, impande zombi zatangaje ko bamaze kumvikana kw'irangashingiro ry'imishyirano izakurikiraho. Ni ubwa mbere bageze ku masezerano yanditse.

Umuyobozi w'urwego rushinzwe ibikorwa by'ubwiyunge rw'Afuganistani, Abdullah Abdullah, yanditse kuri Twitter ko ari intambwe ikomeye. Ni ko na Ambasaderi Zalmay Khalilzad, intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z'Amerika kuri Afuganistani, abivuga. Nawe kuri Twitter, yanditse ko "aya masezerano ari ikimenyetso cy'uko impande zombi zishobora kumvikana ku bibazo bikomeye."

Imishyikirano itaha izahera ku kibazo cyo guhagarika imirwano n'ibibazo bya politiki, nk'uko impande zombi zabitangaje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG