Uko wahagera

Ikirere Kirinzwe mu Gihe cy’Uruzinduko rwa Papa muri Amerika


Mu kwitegura uruzindo rw’umushumba wa Kiriziya Gaturika, Papa Fransisiko abategetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashyizeho ikirere kizira za ndege zitwara, zidafite abaderevu.

Ibi birareba ikirere cy’umujyi wa New York, Washington DC, n’icy’umujyi Philadelphia mu mpera z’uku kwezi, ubwo Papa Fransisiko azaba asura abayoboke ba Kiriziya Gaturika, muri iyo mijyi.

Ibiro bishinzwe iby’indege ku rwego rw’igihugu, byatangaje ko nta ndege n’imwe, itagira umuderevu, izemererwa kunyura mu kirere, hejuru y’iyo mijyi uko ari itatu, kimwe no mu bice biyegereye. Ibi n’uguhera ku italiki ya 22 kugeza kuya 27 z’uku kwezi kwa cyenda umwaka w’2015.

Ibi byavuzwe n’umuyobozi ushinzwe iby’indege ku rwego rw’igihugu Michael Huerta. Ati: “uzagurutsa drone mu bice zibujijwemo, azakurikiranwa ku byaha by’uburugomo”.

Drone ubusanzwe zibujijwe kugurutswa hejuru y’ahantu hateraniye abantu benshi, nko mu gihe cy’imikino ya siporo, no mu kirere cyo hejuru y’umujyi wa Washington kurusha ibindi bice ku mpamvu z’umutekano w’igihugu.

Ariko, ikirere cy’umujyi waWashington kibujijwemo indege, cyarongerewe kugeza ku bibuba by’indege nto muri Leta ya Maryland, harimo ikibuga Potomac Airfield, College Park na Washington Executive- Hyde Park.

Uretse kuri Kongre ya Amerika, no kuri perezidansi I Washington, hamwe no ku cyicaro gikuru cya ONU I New York, Papa Fransisiko azasoma misa mu mijyi itatu, harimo na misa izabera hanze, mu mujyi wa Philadelphia aho miliyoni ebyiri z’abakirisitu byitezwe ko bazaba bateraniye mu masengesho.

Umukuru wa polisi y’umujyi wa New York, Bill Bratton, yumvikanisha ko ikibazo cy’umutekano kw’italiki 24 na 25 z’uku kwezi kwa cyenda, umwaka w’2015 igihe cy’uruzinduko rwa Papa Fransisiko, ari kibazo kizaba ari ingorabahizi deparitoma ayobora izaba ihuye nacyo kugeza ubu.

Branton, Ati : “ntabwo twigeze tubona ibintu nk’ibi”. Ibi na Meya w’umujyi wa New York, Bill de Blasio, babyemeranwaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:20 0:00

XS
SM
MD
LG