Uko wahagera

Kwibuka Intwari y'uburenganzira bw'abaturage Dr. Martin Luther King, Jr

  • Etienne Karekezi

Abanyamerika taliki ya 16 y’ukwa mbere 2012 bibutse umuntu waharaniye uburenganzira bw’abaturage, Martin Luther King, nyuma y’imyaka 44 yishwe. Ubu Dr. King yagombaga kuba agize imyaka 83 y'amavuko.

Abanyamerika taliki ya 16 y’ukwa mbere 2012 bibutse umuntu waharaniye uburenganzira bw’abaturage, Martin Luther King, nyuma y’imyaka 44 yishwe. Uwo munsi wagizwe ikiruhuko mu gihugu hose, wibukwaho, ivuka rya bwana Martin Luther King, warwanyije ihezwa n’ivangura, muri za 50 no muri za 60. Ubu Dr. King yagombaga kuba agize imyaka 83.

Igishya muri uyu mwaka, ni urwibutso rwamubakiwe mu busitani bwa hano mu murwa mukuru w’Amerika, ahitwa National Mall hano mu mujyi wa Washington, DC. Dr. King yiciwe mu mujyi wa Memphis muri leta ya Tennessee, ku italiki ya 4 y’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 1968. Icyo gihe yari afite imyaka 39.

Dr, King yitangiye guhindura imibereho y’abaturage, binyuze mu nzira y’amahoro. Imyigaragambyo izira urugomo yitangiye, yatumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka 1964, ari nabwo itegeko rireba uburenganzira bw’abaturage ryemejwe na kongre y’Amerika rica ivangura hagati y’abaturage.

Mugenzi wacu Etienne Karekezi yavuganye na bwana Yozefu Kabuye Sebarenzi, impuguke mu byo gukemura impaka kandi wigeze kuba umuyobozi w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Yamubajije uko abona umurage wa Dr. King muri Amerika y’iki gihe.

XS
SM
MD
LG