Uko wahagera

Kwanga ko Imfungwa za Politiki Zisurwa


Abayobozi ba gereza nkuru ya Kigali izwi kw’izina rya 1930” bangiye abayoboke b’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta y’u Rwanda gusura abanyapolitiki bayifungiyemo.

Abayobozi ba gereza nkuru ya Kigali izwi kw'izina rya "1930" kuwa gatanu w'igishize bangiye abayoboke b’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta y’u Rwanda gusura abayobozi babo bayifungiyemo.

Bamwe muri abo bayobozi bafunzwe barimo Madame Victoire Umuhoza Ingabire w'ishyaka rya FDU-Inkingi, Maitre Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, Deo Mushayidi wa PDP-Imanzi na bwana Karoli Ntakirutinka w'ishyaka rya PSD. Uyu yafungiwe igihe kimwe n'uwahoze ari perezida w'u Rwanda Pasiteri Bizimungu we waje kurekurwa amaze guhabwa imbabazi.

Bwana Alexis Bakunzibake ni umunyamabanga mukuru ushinzwe urubyiruko n’uburinganire mw’ishyaka PS Imberakuri rya Maitre Bernard Ntaganda. Yasubije ikibazo cya mugenzi wacu Etienne Karekezi impamvu bahawe zituma badasura abayobozi ba politiki babo.

Ibifitanye isano

XS
SM
MD
LG