Uko wahagera

Umunsi wo Kuzirikana Kanseri mu Rwanda


By’umwihariko mu Rwanda, abashinzwe ubuzima bifuje guhuza uyu munsi n’ikingira rya kanseri y’inkondo y'umura.

Mu Rwanda taliki ya 21 y’ukwa gatatu mu mwaka wa 2012 ni umunsi wahariwe kuzirikana ku ndwara ya kanseri, igenda isatira abantu b'inzego zinyuranye mu gihugu.

By’umwihariko mu Rwanda, abashinzwe ubuzima bifuje ko igikorwa cy’ikingira cya kanseri y'inkondo y’umura nacyo cyahuzwa n'uyu munsi. Ubusanzwe umunsi wo kuzirikana kanseri ni taliki ya kane y’ukwa kabiri. Imihango irabera mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eugenie Mukankusi yatumiye umuyobozi wa gahunda y’igihugu y’ikinira muri minisiteri y’ubuzima, bwana Maurice Gatera Arabanza kutubwira ingamba leta yafashe kubera ububi bw’iyo ndwara.

XS
SM
MD
LG