Uko wahagera

USA: Ikigo Twitter Cyafatiye Ibyemezo Perezida Donald Trump


Bwa mbere na mbere ikigo cy'ikoranabuhanga Twitter kiraburira abantu kwitondera ubutumwa perezida w'Amerika anyuzaho. Twitter ni yo mbuga Perezida Trump akoresha cyane buri munsi.

Abantu benshi bamurega ko avugaho ibinyoma n'amakuru atari yo, no kwibasira abaturage basanzwe n'abanyapolitiki. Nyamara ibi byose bibujijwe mu mahame bwite ngengamikorere ya Twitter.

Twitter yagerageje kenshi kugarura Perezida Trump mu nzira y'ikinyabupfura n'ubwubahane, ariko biranga. Gusa, nta bihano yigeze imufatira ku mbuga ye ya Twitter akoresha, n'ubwo hari abantu batandukanye babisabye kenshi.

Urugero: umugabo w'umugore umaze imyaka 20 apfiriye mu buryo bw'impanuka mu biro bya Joe Scarborough, wo mu ishyaka ry'Abarepubulikani na Perezida Trump akomokamo. Icyo gihe Scarborough yari depite mu nteko ishinga amategeko, Congress, ya Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Ubu ntacana uwaka na Perezida Trump. Trump aherutse kwandika kuri Twitter ko ari Scarborough wishe uriya mutegarugoli. Umugabo w'uyu mudamu yasabye Twitter gusiba "Tweets", ibyo Perezida Trump yanditse, avuga ko ari "ikinyoma cyambaye ubusa." Twitter yaramwandikiye, imubwira gusa ko "biyibabaje." Ariko ntacyo yakoze.

Ni ubwa mbere rero Twitter noneho ifatiye ibyemezo Perezida Trump. Ariko ntabwo ifunze imbuga ye. Ahubwo yashyizeho uburyo bwo kubanza gusuzuma neza no kuvuguruza ubutumwa bwa Trump biramutse bibaye ngombwa.

Byatangiye ejo kuwa kabiri. Perezida Trump yanditse kuri Twitter ko gutora mu kwezi kwa 11 gutaha abaturage b'Amerika bakoresheje inyandiko inyura mu iposita "binyuranyije n'amategeko, kandi ko bishobora kubamo ubujura, amajwi akibwa." Komisiyo y'igihugu y'amatora iratekereza gukoresha ubu buryo niba icyorezo cya virusi ya Corona gikomeje kugera mu kwa 11. Trump nta kimenyetso na kimwe atanga ku birego bye.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Twitter ivuga ko ibi birego bya Trump "bishobora kuyobya rubanda ku birebana n'uburyo bwose bwo gukora amatora," maze ishyiraho inzira yereka abaturage bashobora kwisomera "amakuru nyayo arebana no gutora bakoresheje inyandiko zinyura mu iposita."

Amahame ya Twitter abuza abayikoresha gutambutsa "amakuru y'ibinyoma cyangwa ashobora kuyobya abantu no kubatera ubwoba kugirango batajya gutora." Ariko kugeza ubu Twitter yari itaravuguruza ku mugaragaro amakuru abeshya ayo ari yo yose, usibye ku cyorezo cya virusi ya Corona cyonyine gusa.

Trump yashubije kuri Twitter, avuga ko iki kigo cy'ikoranabuhanga "kirimo kivanga mu matora 2020 y'umukuru w'igihugu." Ati: "Twitter irimo iraniga uburenganzira bwa muntu bwo kuvuga icyo ashaka. Nka Perezida sinzareka bibaho."

Umuyobozi w'ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Trump muri aya matora, Brad Parscale, nawe yanditse kuri Twitter, ati: "Iki kigo kirabogamye mu rwego rwa politiki. Ni byo byatumye duhagarika guhitishaho ubutumwa bwacu bwose bwo kwiyamamaza."

Nyamara Twitter ni yo yafashe icyemezo mu kwezi kwa 11 gushize cy'uko nta butumwa bwa politiki bw'uwo ari we wese izongera kwemera ko buyitambukaho.

Abantu bakiriye bate icyemezo cya Twitter cyo kugenzura ubutumwa Trump ayinyuzaho?

Joe Biden, wizeye kuba kandida w'ishyaka ry'Abademokarate mu matora y'umukuru w'igihugu mu kwa 11, yatangaje kuri televiziyo CNN ko yemera ko "imbuga nkoranyambaga zikwiye koko kuvuguruza ibyo perezida atangaje abeshya."

Senateri Josh Hawley wo mu ishyaka ry'Abarepubulikani, we yabwiye televiziyo Fox News, ati: "Kuki ibigo bikomeye by'ikoranabuhanga bikoresha amafaranga y'imisoro y'abaturage mu gukumira ubutumwa bwa bamwe, by'umwihariko abanenga Ubushinwa?"

Umuyamategeko Kenneth Roth, uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yanditse kuri Twitter, ati: "Ibinyoma bya Trump birenze kamere ku buryo Twitter noneho igeze aho kuburira abasomyi bayo kwitondera ibyo yandikaho no kureba amakuru nyakuri."

Umunyamakuru Peter Imanuelsen wo mu gihugu cya Suede nawe yanditse kuri Twitter, ati: "Munyemerere ngushe ku ngingo. Twitter yemerera abagome bo mu mitwe Antifa (yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika) guhitisha amatwara yabo. Twitter yemerera ishyaka rya gikomunisiti ritegeka Ubushinwa gutangaza amatwara yaryo. Twitter yemerera Irani gukwirakwiza amatwara yayo y'urwango. Nyamara Twitter itangiye gushungura Trump. Hari ikintu kitagenda neza."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG