Uko wahagera

Koreya ya Ruguru Yagerageje Misile ya 13 Kuva mu Kwezi kwa Gatatu


General Major Jeon Dong-jin wo mu ngabo za Koreya y'epfo avuga igihe Koreya ya ruguru yageragezaga misile.
General Major Jeon Dong-jin wo mu ngabo za Koreya y'epfo avuga igihe Koreya ya ruguru yageragezaga misile.

Koreya ya ruguru yongeye kugerageza misile, hasigaye ibyumweru bike gusa ngo italiki ntarengwa y’ibiganiro ku bya nukleyeri igere.

Igisilikare cya Koreya y’epfo cyavuze ko Koreya ya ruguru yohereje misile ebyiri zituruka amajyepfo y’intara ya Hamkyong zerekeza ku nkombe z’inyanja mu gice cy’uburasirazuba, saa kumi n’imwe zo ku mogoroba kw’isaha yo mu karere. Itangazo rya Koreya y’epfo, ntiryavuze uburebure bw’urugendo izo misile zagurutse cyangwa ari ntwaro bwoko ki.

Abategetsi b’Ubuyapani bavuga ko Koreya ya ruguru isa n’iyohereje misile kandi ko bidasa nk’aho yaguye ku butaka bw’akarere kihariye k’ubukungu k’Ubuyapani.

Ni ubwa mbere nyuma y’ukwezi hafi, Koreya ya ruguru yohereje igisasu kandi ni icya 13 kigeragejwe kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu.

Iryo geragezwa, ribaye mu gihe Koreya ya Ruguru irushaho kwongera igitutu mbere y’uko italiki ntarengwa kugira ngo Amerika igire ibindi yemera mu byerekeye ibiganiro ku bya Nukleyeri byahagaze, igere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG