Koreya y’Epfo irahamagarira iya Ruguru gusubukura ibikorwa by’ubufatanye bikubiye mu masezerano ya gisirikare byasinyanye mu mwaka wa 2018 yo guhosha amakimbirane.
Ayo masezerano Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Koreya y’Epfo, Park Jae-min, yayagarutseho uyu munsi kuwa kane. Yumvikanye ahamagarira Koreya ya Ruguru gusubukura ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kugabanya amakimbirane yagiye arangwa hagati ya Koreya zombi.
Ayo masezerano ariko Koreya ya Ruguru yo isa nkitarayahaye agaciro, kubera imyitozo ya gisirikare ikorwa hagati y’Amerika na Koreya y’Epfo. Ivuga ko ari imyitozo yo kugirango igabweho igitero. Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press, Minisitiri Park Jae-min yavuze ko ayo masezerano yari yashyizweho mu rwego rwo kugirango habungabungwe ituze hagati ya Koreya y’epfo n’iya Ruguru, mu gihe umubano wa Koreya zombi wagiye urushaho kuzamo agatotsi mu mezi ashize.
N’ubwo ariko nta ntonganya zikomeye zabaye, ntibyabujije Koreya ya Ruguru gusa nk’aho idaha agaciro igice kimwe kiri muri ayo masezerano nko gushyiraho komite ihuriweho n’igisirikare cy’ibihugu byombi, n’ibijyanye n’itumanaho.
Muri icyo kiganiro yagiranye na AP, Park Jae-min yarangije avuga ko yizeye ko Koreya ya Ruguru izasubiza ku bijyanye no gushyiraho komite ihuza ibisirikare byombi, yongeraho kandi ko atari ibyo gusa, ahubwo ko byanatuma amasezerano yashyizweho umukono muri 2018 yubahirizwa ndetse bikanubaka ikizere hagati y’ibisirikare byombi.
Facebook Forum