Papa Benedigito wa 16 yashyize uwo yasimbuye ku rwego rw’abahire ba Kiliziya Gatolika. Uwo muhango wabereye i Vatican ku cyiciro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku cyumweru taliki ya 1 y’ukwezi kwa gatanu mu 2011.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije ku buryo bwihariye igikorwa cyo gushyira mu rwego rw’abahire Papa Yohani Pahulo wa kabiri wigeze gusura u Rwanda. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yabajije umuyobozi w’inama y’abapeskopi mu Rwanda Musenyeri Isimaragidi Mbonyintege icyo uwo muhango wa kiliziya usobanura ku bakristu.