Uko wahagera

Kigali: Ubuyobozi Bwatangiye Kwimura 1500 Batuye mu Manegeka


Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bimuka mu manegeka
Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bimuka mu manegeka

Kuri uyu wa mbere, Umujyi wa Kigali watangiye kwimura abaturage bo mu Kagali ka Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo ya mbere, iya kabiri ndetse na Kibiraro. Ubuyobozi bw’umujyi bwemeza ko muri ako gace abagera ku 1500 batuye mu manegeka bityo bashobora guhitanwa n’ibiza biturutse ku mvura. Bwategetse abaturage kwisenyera bakahava, batabikora bugakoresha imbaraga kuhabakura.

Imiryango igomba kwimurwa mu Kagali ka Nyarutarama mu murenge wa Remera iragera 182. Abemeye kwisenyera barahabwa amafaranga y’Amanyarwanda 90,000 yo gukodesha amezi atatu. Gusa baravuga ko babuze amazu yo gukodesha kubera ubwinshi bwabayashaka.

Abimuwe kandi bategekwa gusinya amasezerano hagati ya nyir’umutungo n’ubuyobozi bw’Akarere. Ayo amaserano agaragaza agaciro k’umutungo w’umuturage wimuwe, kugira ngo azahabwe ingurane.

Benshi mu banze kwimuka banze no gusinya kuri ayo masezerano, bakavuga ko ari baringa. Gusa Umuyobozi w’Umurenge wa Remera abo baturage baherereyemo, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika, ko amasezerano atari baringa nkuko babivuga, kuko ariho umukono na kashe z’ubuyobozi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwatangaje ko bukeneye kwimura byihuse abaturage bagera ku 1500, bo mu duce twa Kimisagara ahari inzu ziri iruhande rw’umugezi wa Mpazi, Gatsata, Gikondo, Kimihurura mu Myembe, no mu bice bya Nyarutarama.

Ubuyobozi buvuga ko iki cyemezo bwagifashe, nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, gitangaje ko hagiye kugwa imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi duce tw’igihugu, kandi ko izakomeza kugera mu mpera z’ukwezi kwa 5.

Ubuyobozi buvuga ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage bari mu bice by’amanegeka kugira ngo batahaburira ubuzima.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG