Uko wahagera

Kenya Ihakana Kugira Uruhare mu Bushyamirane Muri Somaliya


Umuvugizi wa guverinema ya Kenya, Cyrus Oguna,
Umuvugizi wa guverinema ya Kenya, Cyrus Oguna,

Kenya ihakana uruhare iregwa kugira muri Somaliya, mu bushyamirane hagati ya guverinema y’igihugu cyose na Leta ya Jubaland, aho imirwano yahitanye abantu barenga 20 muri iki cyumweru. Somaliya ikomeje kuvuga ko igihugu gituranyi kiri inyuma y’umwuka mubi wa politiki n’umutekano muke ku butaka bwayo.

Avugana n’abanyamakuru i Nairobi muri Kenya uyu munsi kuwa kane, umuvugizi wa guverinema ya Kenya, Cyrus Oguna, yahakanye yivuye inyuma, yumvikanisha ko igihugu cye ntaho gihuriye n’umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bw’i Mogadishu na Leta ya Jubaland. Yahamagariye ubuyobozi muri Somaliya kureka gushora Kenya mu bibazo by’imbere mu gihugu cyabo. Cyakora yavuze ko Kenya izakomeza gukora ku buryo amahoro aboneka kandi yasabye abayobozi bose muri Somaliya gushaka uburyo bwo gukoreramo, bwazafasha gushaka umuti w’ubushyamirane binyuze mu biganiro.

Kuwa mbere, ingabo za Jubaland n’iza Somaliya zasakiraniye mu mujyi wa Beled Hawo, ku mupaka wa Kenya na Somaliya. Ubwo bushyamirane bwatwaye ubuzima bw’abantu 21, biganjemo abana. Abantu byibura 30,000 bataye ingo zabo nk’uko ibigo bitanga infashanyo mu karere bibivuga.

Asura uwo mujyi uyu munsi kuwa kane, minisitiri w’itangamakuru wa Somaliya, Osman Dubbe, yabwiye abanyamakuru ko igihugu gishaka amahoro, ariko ko kizirwanaho imbere y’igitero cyaba gituruka imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Somaliya ishinja Kenya guha intwaro ingabo za Jubaland kugira ngo zizagabe ibitero ku birindiro by’ingabo za guverinema. Ni ibirego abategetsi ba Kenya bahakanye.

Umuvugizi wa Kenya, avuga ko Kenya ifasha Somaliya kandi ko gihugu kigize amahoro, biri mu nyungu z’igihugu cye. Kenya icumbikiye impunzi 270,000 z’abanyasomaliya, kandi ibihumbi mirongo baba cyangwa bakora mu mijyi mito n’iminini ya Kenya.

Iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika, ni kimwe mu byo kuri uyu mugabane, gifite abasilikare benshi mu mutwe w’ingabo z’amahoro za AMISOM, zishyigikiye guverinema ya Somaliya mu rugamba rwa yo n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, wakangishije gukuraho guverinema yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG