Uko wahagera

Kameruni: Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi "Bazadurumbanya Amatora"


Perezida wa Kameruni Paul Biya

Kameruni yohereje abasilikare kuburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kameruni batangaza ko bazadurumbanya amatora ya mbere y’intara, ateganyijwe mu kwezi kwa 12. Kameruni yohereje abasilikare bo kubuza abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwigaragambya bamagana Perezida Paul Biya, umaze igihe kirekire ku butegetsi.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bamaganira kure Biya, umaze imyaka 38 ku buyobozi, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubushyamirane bumaze imyaka ine hashakwa ubwitandukanye. Abategetsi ba Kameruni bumvikanishije ko bazata muri yombi uwo ari we wese uzagerageza gukora imyigaragambyo irwanya guverinema.

Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko abantu babo 12 bafashwe guhera kuwa gatanu, n’abasa n’ingabo za Kameruni. Christophe Nkemche w’imyaka 27 y’amavuko, avuga ko abasoferi b’amatagisi umunani mu mujyi wa Douala, bafunze kuva icyo gihe.

Avuga ko abagabo bamambaye imyenda y’igisilikare cya Kameruni, bajyanye bagenzi be umunani ahantu hatazwi. Nkemche avuga ko abo bagabo uko ari umunani, bahagaritswe ubwo barimo gusoma ibinyamakuru n’ibindi byandikwa n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iryo fatwa rigamije kuburizamo imyigaragambyo yo kwamagana amatora ya mbere y’akarere na Perezida Paul Biya.

Biya mu mpera z’ukwezi kwa munani yatangaje ko ayo matora azaba kw’italiki ya gatandatu y’ukwezi kwa cumi n’abiri. Umuyobozi w’umutwe Cameroon Renaissance Movement (MRC), Maurice Kamto, yumvikanishije ko azadurumbanya ayo matora kandi yahamagariye imyigaragambyo.

Kamto uvuga ko Biya yamwibye umwanya mw’itora rya perezida mu matora yo mu 2018, avuga ko Kameruni igomba mbere na mbere gukemura ikibazo cyayo cy’ubushyamirane bw’abashaka kwitandukanya.

Abayobozi ntibahamije cyangwa ngo bahakane ko abasilikare batafashe abayoboke b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Cyakora minisitiri ufite ubuyobozi bw’intara mu nshingano ze, Paul Atanga Nji, yahamije ko ingabo zoherejwe kandi zahawe amabwiriza yo guta muri yombi, umuntu wese uzigaragambya.

Nji ntiyavuze umubare w’abasilikare boherejwe, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaturage, bavuga ko abashinzwe umutekano bari mu mijyi minini ku buryo bugaragara.

Guverinema ya Kameruni yaciye ibiterane by’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu mijyi hafi ya yose. Nyamara muri uku kwezi, Kamto yakoranye inama n’abayoboke be mucyo yita impuruza mu mugambi wo gutuma Biya ava ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG