Uko wahagera

Isabukuru y'imyaka 50 ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda


Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare iriranga
Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare iriranga
Kaminuza nkuru y’u Rwanda yujuje imyaka 50 taliki ya gatatu y’ukwa 11 umwaka wa 2013. Kaminuza nkuru y’u Rwanda yatangiye taliki ya gatatu y’ukwezi kwa 11 mu mwaka w’1963, ifite abanyeshuri 49 gusa, bagabanije mu mashami (Facultes) atatu.Ayo mashami atatu y'ikubitiro ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ni iry'ubuganga, ubumenyi n'iryigisha abarezi.

Kaminuza nkuru y’u Rwanda yujuje imyaka 50 igihugu kimaze kuvugurura uburezi muri kaminuza no mu mashuri makuru ya leta. Ubu iyo kaminuza kimwe n’amashuri makuru yahurijwe muri kaminuza imwe rukumbi yitwa “Kaminuza y’u Rwanda” ihuriweho n’ibigo bitandatu byubatse mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Mu Rwanda, nta birori cyangwa se ibindi bikorwa byabaye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 kaminuza nkuru y’u Rwanda imaze ishinzwe. Cyokora, bamwe mu banyarwanda bize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda baba mu Burayi no muri Canada bizihije iyo sabukuru, taliki ya kabiri y'ukwa 11, muri kaminuza “Universite Catholique de Louvain” no mu mujyi wa Ottawa muri Canada.

Mu kiganiro “Dusangire Ijambo” cyahise taliki ya gatatu y’ukwa 11 umwaka wa 2013, Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yaganiye na bamwe mu bateguye iyo sabukuru. Yaganiye kandi n’umwe mu bize muri kaminuza nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Undi mushyitsi umunyamakuru Karekezi yavuganye na we, cyane ku mavu n’amavuko ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ni ywabaye umunyeshuri wa mbere w'iyo kaminuza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:30:01 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG