Abategetsi mu gihugu cya Kameruni barashaka ko Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa asaba imbabazi ku magambo aherutse kuvuga anenga icyo gihugu uburyo cyitwaye mu mvururu zadutse mu gace gakoresha ururimi rw’icyongereza.
Kuri uyu wa mbere amagana y’urubyiruko yazindukiye imbere y’ambasade y’Ubufransa mu myigaragambyo yo kwamagana ibyavuzwe na Perezida Macron.
Hari abemeza ko urwo rubyiruko rwategetswe cyangwa ruhabwa amafranga na leta kugirango rukore iyo myigaragambyo.
Umwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo Alex Ndoumbe w’imyaka 30, yavuze ko Perezida Macron atarakwiye kuvuga amagambo asesereza igihugu ciyubashye nka Kameruni.
Kuwa gatandatu ushize Perezida Macron asubiza ikibazo cy’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ku rupfu rw’abasivili 22 mu gace gakoresha icyongereza, yavuze ko uburenganzira bwa muntu muri Kameruni bubangamiwe bikomeye. Yavuze ko bibabaje kubona ntacyo ubutegetsi bukora kugirango icyo kibazo gikemuke.
Yavuze ko azahamagara mugenzi we wa Kameruni Paul Biya kugirango amusabe guhagurukira icyo kibazo kimaze guhitana abantu barenga 3000 abandi bagata amago yabo.
Ubwo bwicanyi bushinjwa ingabo z’igihugu. Kameruni yo ikomeje guhakana ibyo birego.
Facebook Forum