Uko wahagera

Kameruni: Imbuga Nkoranyambaga Zirongera Ibibazo bya Politike


Umwe mu bacuruza services za interineti i Bermenda muri Kameruni, arimo gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe mu bacuruza services za interineti i Bermenda muri Kameruni, arimo gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga.

Raporo y’umuryango ukurikirana ibijyanye n’ubushyamirane ku rwego mpuzamahanga, International Crisis Group (ICG) yemeza ko imbuga nkoranyambaga zongera umwuka mubi ushingiye kuri politiki no ku moko muri Kameruni.  

Imbuga nkoranya mbaga ziratiza umurindi umwuka mubi ushingiye kuri politiki no ku moko muri Kameruni.

Uwo mwuka mubi wongererewe ingufu n’itora rya perezida ryo mu 2018 ritavuzeho rumwe. Uko ni ko raporo y’umuryango ukurikirana ibijyanye n’ubushyamirane ku rwego mpuzamahanga, International Crisis Group (ICG) ubibona. Uyu muryango uvuga ko imbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Facebook, yagombye kuyungurura inkuru zirimo ubumara kandi igasuzuma neza paji zayo kugira ngo igabanye umwuka mubi.

Raporo y’uwo muryango ICG, ivuga ko Kameruni ubu yugarijwe n’ibibazo by’ingutu kandi yagombye gushaka uburyo bwo kworoshya umwuka mubi wa politiki ikanahagarika imvugo zikomeretsa, nk’amagambo ahembera urwango rushingiye ku moko arimo gutuma iki gihugu “cyibira” mu rugomo.

Perezida Paul Biya umaze imyaka 38 ku butegetsi, yatangajwe ko yatsinze amatora yo mu 2018. Kugeza ubu, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Maurice Kamto, bari bahanganye, akomeje kuvuga ko ari we wari wayatsinze.

Umuvugizi wa guverinoma ya Kameruni, Rene Emmanuel Sadi, avuga ko hari amagambo y’urwango yiyongera ku mbuga nkoranya mbaga. Ayamaganira ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko bashaka guca indege ubuyobozi bwa Biya. Mw’ijwi rya guverinema yasabye Abanyakameruni, abagore n’abagabo aho bari hose haba imbere mu gihugu cyangwa hanze, kwima amatwi ibintu byose byashaka guhungabanya igihugu aho byaba biturutse hose.

Raporo yo kuri uyu wa kane ya ICG, ije mu gihe imiryango itabogamiye kuri Leta n’Abanyamakuru muri Kameruni baburira ko ibitangazamakuru bidakwiye gukoreshwa mu gukwirakwiza amagambo y’urwango.

Rose Obah, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ibitangazamakuru muri Kameruni, avuga ko abanyamakuru badakwiye kuba nk’ibikoresho bya poropagande.

Umuryango ICG ukavuga ko Perezida Biya yagombye kwirinda kuzasiga inyuma igihugu kirimo imirwano n’ugushaka witandukanya mu bice bivugwamo urulimi ry’icyongereza, kuko byakwongera umwuka mubi, bikanabangamira umubano wabonekaga hagati y’amoko muri Kameruni.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG