Uko wahagera

Kameruni: Bombe Zatezwe n’Abitandukanyije Zahitanye Batanu


Bamwe mu basirikare ba kameruni
Bamwe mu basirikare ba kameruni

Muri Kameruni, ibisasu bya bombe byatezwe n’abitandukanyije byahitanye abantu batanu. Abayobozi muri Kameruni bategetse igisirikare guhiga abarwanyi b’abitandukanyije, bamaganirwaho gutega bombe zishe abasilikare bane n’umunyamakuru. Nta wari wavuga ko ariwe wagabye icyo gitero cyanakomerekeyemo abantu batatu.

Deben Tchoffo, guverineri w’intara y’amajyaruguru y’uburengerazuba, avuga ko ahagana saa saba za mu gitondo ejo kuwa gatatu, bombe zaturikiye ku muhanda hafi y’aho imodoka za guverinema zanyuze ziherekejwe n’igisilikare.

Tchoffo avuga ko izo ntumwa za leta zari zisubiye mu mujyi wa Mbengwi, zivuye mu ntara za Njijwa na Andeck, aho abategetsi bari bagiye gushyiraho ubuyobozi baheruka kwemezwa na Perezida Paul Biya.

Fouda Etaba Benoit Nicaise, umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu karere ka Momo, Njikwa na Andeck biherereyemo, ntacyo yabaye. Guverinema ivuga ko ariwe ahanini wari wibasiwe.

Ntawari wigamba y’icyo gitero, ariko itangazo rya minisitiri w’itumanaho wa Kameruni, Rene Emmanuel Sadi, ricyamaganira ku bitandukanyije.

Abitandukanyije bafite intwaro, bari mu mirwano mu majyaruguru y’uburengerazuba no mu majyepfo y’uburengerazuba kuva mu 2017 bashaka gushyiraho Leta ivugwamo ururimi rw’icyongereza.

Abitandukanyije binubira ko bashyizwe ku ruhande n’abavuga Igifaransa binganje mu gihugu cya Kameruni. ONU ivuga ko abantu barenga 500,000 bateshejwe ibyabo n’iyo mirwano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG