Uko wahagera

Kameruni: Abaturage Bakomeje Guhunga mu Ntara Zivugwamo Icyongereza


Bamwe mu bariko barahunga
Bamwe mu bariko barahunga

Muri Kameruni abantu barimo guhunga intara zivugwamo icyongereza nyuma y’uko abitandukanyije babarirwa mu magana bashyamiranye n’abasilikare kuwa kabiri. Ubwo bushyamirane bwatembesheje imivu y’amaraso mu mijyi itanu n’imidugudu. Abantu 15 bahasize ubuzima.

Abaturage barinubira ko igisilikare giseta ibirenge mu gusubiza ibitero byungikanya by’abitandukanyije.

Amasasu adahagarara aravuga hagati y’umubare utazwi w’abitandukanyije n’abasilikare byibura 50 b’itsinda ridasanzwe za Kameruni. Ubwo bushyamirane buragera ahitwa Bolifamba hafi y’umujyi wa Buea mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Uko abasilikare bagenda barasa, bamwe muri bo bakura mu nzira ibisigazwa by’amamodoka, ibikoresho, ibiti hamwe n’ibyuma biremereye, abasilikare bitandukanyije bivugwa ko bakoresheje mu gufunga imihanda yinjira mu mujyi mbere y’uko abasilikare b’igihugu bahagera.

Aba basilikare bavuze ko abagabye igitero, banatwitse amamodoka, amazu hamwe n’amaduka.

Abaturage barahungira imihanda yose, harimo no mu bihuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG