Muri Kameruni urugomo hagati y’abahinzi n’aborozi rwahitanye abantu 22 abandi barenga 30 barakomereka mu ntara ya Far. Abaturage batari bake bahunze ubu bushyamirane.
Umuyobozi ku rwego rw’akarere byabereyemo uyu munsi kuwa kane yatangaje ko abaturage baho bahungira muri Cadi. Uyu mutegetsi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko hari ubushyamirane bukomeye hagati y’imiryango.
Abantu babarirwa mu bihumbi bahunze urugomo hagati y’aborozi bo mu bwoko Arab Choa n’abo mu bwoko Mousgoum na Massa b’abahinzi, bambutse umupaka binjira muri Cadi nk’uko Meya w’umurwa mukuru wa Cadi N’Djamena, Ali Haroun, yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters.
Uyu muyobozi yabwiye Reuters ko urugomo rwatangiriye ku kibazo cy’amazi.
Yagize ati: “Arab Choa bashakaga guhora inka zabo ku iriba. Aba Mousgoum n’aba Massa barababuza”.
Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, ririmo kwita kuri ibyo bibazo, ryavuze muri raporo yo mu kwezi kwa 11 ko imvura yagabanutse mu karere yatumye imigezi ikama hamwe n’ibinamba imiryango yifashishaga, bituma haba gushyamirana.
Urugomo nk’urwo rwabaye mu kwezi kwa munani hagati y’aborozi b’aba Choa n’abarobyi b’aba Mousgoum, bwaguyemo ababarirwa muri mirongo kandi abandi ibihumbi bahungiye muri Cadi.
Perezida wa Cadi, Mahamat Idris Deby, yanditse kuri Twitter ejo kuwa gatatu, ko abanyakameruni barenga 30.000 bahungiye muri Cadi, ariko ntiyasobanuye niba bose ari abahunze urugomo ruheruka.
Yahamagariye umuryango mpuzamahanga kwihutira gutanga inkunga yo gufasha Cadi gukemura ibibazo by’izo mpunzi.
Facebook Forum